Inyandiko yose nanditse gereza irayitwara ntiyinsubize'' - Rashid Hakuzimana abwira urukiko
DR WOOWIZO DR WOOWIZO
3.93K subscribers
78 views
2

 Published On Mar 14, 2024

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid aregwa ibyaha bine birimo guhakana no gupfobya jenoside.

Ubushinjacyaha bwashoje gusobanura ibyaha bimukurikiranyweho no kubitangira ibimenyetso byiganjemo video yashyiraga ku mbuga za You Tube ashinjwa ko ziganjemo amagambo apfobya jenoside kandi agamije gucamo ibice Abanyarwanda.

Uregwa ahakana ibyaha aregwa akavuga ko abuzwa gutanga ibitekerezo bye bya politiki.

Mu byaha Rashid Hakuzimana yarezwe kandi agashinjwa mu rukiko harimo amagambo yagiye atangaza mu biganiro bitandukanye yakoreye kuri You Tube bivuga kuri politike y’u Rwanda,ibibazo bya jenoside cyane cyane ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

https://www.bbc.com/gahuza/articles/c...

#urukiko #ubutabera #genocid #rwanda #kigali #gereza

show more

Share/Embed