Published On Aug 5, 2021
Indirimbo: Demokarasi (YouTube link)
Umuhanzi: Itorero Indahemuka Cultural Troupe
Lyrics
1, Reka twiririmbire Demokarasi
U Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya
agatsinda turi bene mugabo umwe
Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka
2, Twijukire ibyo twasinyiraga Arusha hato tutazarimba nkumwe w'inkoko kandi ururimo inda ntirukirimbanwa
Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka
3, Demokarasi nyayo ntirobanura ntivangura amoko nta karugenerwe twese abanyarwanda turarusangiye
Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka
4, Ntishyigukira Uturere cg udutsiko ntireba imirari ngo irenganye bamwe ntidindiza n'umwe ngo azire idindiye
Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka
5, Ntigira uburondwe twita tura turye ntirisha mu rwuri runukamo ruswa izirana n'ijandwe ry'ubutiriganya
Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka
6, Demokarasi isesuye ibyarwa n'ubumwe Umuco karande wo ni igicaniro winikiza ukikamira amajyambere
Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka
7, Inkotanyi nkunda ko zizira umuze Zigirira intego na gahunda ihamye zigizayo umwanda zihora mu mucyo
Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka X3
Iherezo