Inkotanyi: Demokarasi: Indirimbo y'Indahemuka Cultural Troupe, Nziza Cyane
ADITOP TV ADITOP TV
4.15K subscribers
12,805 views
58

 Published On Aug 5, 2021

Indirimbo: Demokarasi (YouTube link)
Umuhanzi: Itorero Indahemuka Cultural Troupe

Lyrics

1, Reka twiririmbire Demokarasi
U Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya
agatsinda turi bene mugabo umwe

Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka

2, Twijukire ibyo twasinyiraga Arusha hato tutazarimba nkumwe w'inkoko kandi ururimo inda ntirukirimbanwa

Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka

3, Demokarasi nyayo ntirobanura ntivangura amoko nta karugenerwe twese abanyarwanda turarusangiye

Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka

4, Ntishyigukira Uturere cg udutsiko ntireba imirari ngo irenganye bamwe ntidindiza n'umwe ngo azire idindiye

Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka

5, Ntigira uburondwe twita tura turye ntirisha mu rwuri runukamo ruswa izirana n'ijandwe ry'ubutiriganya

Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka

6, Demokarasi isesuye ibyarwa n'ubumwe Umuco karande wo ni igicaniro winikiza ukikamira amajyambere

Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka

7, Inkotanyi nkunda ko zizira umuze Zigirira intego na gahunda ihamye zigizayo umwanda zihora mu mucyo

Chorus: Inzira ni Ubumwe ibindi byose byaza ejo Ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka X3

Iherezo

show more

Share/Embed