Perezida Kagame yemereye umutwe witwaje intwaro wa general dagalo (RSF) ubufasha
DR WOOWIZO DR WOOWIZO
3.93K subscribers
173 views
2

 Published On Jan 6, 2024

#perezida_kagame #sudan #psf #kigali #impunzi #amakuru
Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces) urwanya ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Sudani, General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti.

Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kuri uyu wa 5 Mutarama 2024.

Iyi Minisiteri yagize iti “Perezida Paul Kagame uyu munsi ku wa 5 Mutarama 2024 yakiriye General Mohamed Dagalo, Komanda wa RSF uri kugirira uruzinduko mu bihugu biri muri aka karere ka Afurika.”

Gen Dagalo yasobanuriye Perezida Kagame uko umwuka wa politiki n’umutekano bihagaze muri Sudani, ndetse n’intambwe zimaze guterwa ziganisha iki gihugu ku mahoro.

Nk’uko iyi Minisiteri yabitangaje, Perezida Kagame yamenyesheje Dagalo ko u Rwanda ruzatanga umusanzu warwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeje bitange umusasuro byitezweho wo guhagarika intambara y’ingabo za Sudani (SAF) na RSF.

Iti “Perezida Paul Kagame yijeje ko u Rwanda ruzatanga umusanzu ku biganiro by’amahoro bigamije guhagarika intambara ya SAF na RSF. Yashimangiye ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo umubabaro w’abo muri Sudani uhagarare.”

Gen Dagalo, mu butumwa yatambukije ku rubuga X, yatangaje ko Perezida Kagame yumvise icyerekezo cya RSF “gitangirira ku guhagarika intambara, kugera ku mutekano n’amahoro no gusubizaho imiyoborere ya gisivili ishingiye kuri demokarasi.”

Uyu murwanyi agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gikomeye, cyo kwigiraho byinshi, by’umwihariko ku bihugu byasenywe n’intambara n’andi makimbirane, bishaka amahoro n’iterambere.

Yagize ati “Twishimira iki gihugu gikomeye, cyabaye urugero rwiza ku bihugu byinshi bifite inzozi zo kwikura mu ngaruka z’intambara n’amakimbirane, bikagana ku mahoro n’iterambere.”

Gen Dagalo yaherukaga kugirira uruzinduko muri Uganda no muri Kenya. Yahuye n’abakuru b’ibi bihugu byombi, abagaragariza uko RSF iteganya guhagarika intambara yatangiye muri Mata 2023.


Perezida Kagame yemereye Dagalo kuzatanga umusanzu mu biganiro by'amahoro muri Sudani


Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi wa RSF

show more

Share/Embed