Narababwiye Ngo U Rwanda Kubera Ko Ari Ruto Ntabwo Tuzategereza Udutera Adusanga Hano - “Chairman”
RUSHYASHYA NEWS OFFICIAL RUSHYASHYA NEWS OFFICIAL
29.2K subscribers
269 views
9

 Published On Jun 29, 2024

Paul Kagame, ari nawe Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, yavuzwe ibigwi n’abatuye Nyamasheke bamushimiye byinshi by’iterambere yabagejejeho mu myaka amaze ayobora u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, wari umunsi wa karindwi wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame washimiye ab’i Nyamasheke uko bitaye ku mutekano w’igihugu mu 2019.

Akarere ka Nyamasheke ni aka cyenda uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo yiyamamaza, nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yashimiye abatuye aka Karere uburyo bagaragaje ko bakomeye ku gihugu cyabo ubwo hari abashakaga kubacengeramo ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda mu myaka itanu ishize.

Yashimangiye ko FPR Inkotanyi iharanira ko Abanyarwanda bagira ubumwe, iterambere, ubumenyi n’ubuzima bwiza ndetse “hari byinshi tugishaka kubaka”.

show more

Share/Embed