YAGO - UMUHUNGU WA TABAGWE NEW HIT VIDEO
BOSEBABIREBA TV BOSEBABIREBA TV
20 subscribers
270 views
6

 Published On Sep 20, 2024

Benshi baravuze, abandi baricecekera
Bamwe bararize abandi barahogora
Byose kubera Yago.
Yago Yago Yago we gabanya uburyarya no kuriza ngo barakwanga

Byatangiye yiriza kuri Social Media ngo baramwanga
Yavuye mu itangazamakuru ngo mubuhanzi biragabura
Agezemo aho kuririmba akajya ajwigira
Indirimbo ze inyinshi zaryanaga mu matwi
Abamubwiye bose ko kuririmba atari ibye bahindutse abanzi.

Yago muhungu witabagwe dore wikomye abantu bose ngo ni abanzi
Wafashe inzira ndende uhunga igihugu ujya I Bugande
Ukomeza gukora ibyaha uzi ngo RIB ntikureba
None muhungu wacu garuka mu Rwanda ufungwe tuzakugemurira

Byatangiye yiriza kuri Social Media ngo baramwanga
Yavuye mu itangazamakuru ngo mubuhanzi biragabura
Agezemo aho kuririmba akajya ajwigira
Indirimbo ze inyinshi zaryanaga mu matwi
Abamubwiye bose ko kuririmba atari ibye bahindutse abanzi.

Bwira kariya gatsiko washinze ukakita Big Energy kisubireho
Karakoshya ukagira ngo urakunzwe nyamara byahe byo kajya
Baragushuka, baragushuka, baragushuka baragushuka.
Va ibuzimu ujye ibuntu, RIB ni umubyeyi uzajyanwa Mageragere ariko uzataha.

Byatangiye yiriza kuri Social Media ngo baramwanga
Yavuye mu itangazamakuru ngo mubuhanzi biragabura
Agezemo aho kuririmba akajya ajwigira
Indirimbo ze inyinshi zaryanaga mu matwi
Abamubwiye bose ko kuririmba atari ibye bahindutse abanzi.

show more

Share/Embed