NI MUNTU KI: Amateka ya Rt. Hon. Dr. Edouard NGIRENTE, amashuri yize, aho yize & CV ye iremereye.
Intsinzi TV Intsinzi TV
421K subscribers
213,484 views
1.7K

 Published On Aug 16, 2024

Rt Hon Dr. EDOUARD NGIRENTE: MINISITIRI W’INTEBE W’U RWANDA

Mu Itangazo risomeka kandi risobanutse neza ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, ryasomwe kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, ryamenyesheje Abanyarwanda ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Nyakubahwa Dr. Ngirente Eduwari (iZINA RYE SISOMWA NKIRIBAZA IKIBAZO NGO “Ngirente”?) akamugira Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwana mu yindi manda y’imyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14/7/ kubanyarwanda baba mu mahanga na 15 /7/2024 ku Banyarwanda baba mu Rwanda.
Iri tangazo ryavugaga riti: Ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116 none kuwa 13 Kanama 2024 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE.
Bikorewe I kigali kuwa 13 Kanama 2024.

Iri tangazo ryahamije ko Dr Edouard NGIRENTE wari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva Tariki 30/8/2017 kugeza Uyu munsi yongeye kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo gukomeza kuyobora Guverinoma mu myaka 5 iri mbere.
Mu myaka irindwi ishize Dr Ngirente na Guverinoma ayoboye kandi ashingiye ku murongo watanzwe na Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika Paul KAGAME yakoze byinshi cyane.
Muri iki kiganiro kigufi rero tugiye kuvuga ku buzima bwihariye bwa Dr Ngirente uko yakoze nuko yazamutse akagera ku mwanya wagezeho bake mu mateka y’u Rwanda wo kuyobora Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe. Reka Tuvuge Dr NGIRENTE byihariye urugendo rwe mu mateka ye yihariye n’ibikorwa bye nka Minisitiri w’intebe.

show more

Share/Embed