Abasirikare babakomando babiri bakuru ba M23 bishwe na FARDC
DR WOOWIZO DR WOOWIZO
3.93K subscribers
502 views
2

 Published On Jan 17, 2024

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abakomanda babiri bawo.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cy’uyu wa 17 Mutarama yemeje aya makuru, agira ati “Leta ya Kinshasa yongeye kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, igaba ibitero ku ngabo zacu ziri ku rugamba, yica babiri muri bakomanda bacu.”

Ntabwo Kanyuka yatangaje amazina y’abo basirikare bishwe, ariko amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko mu bishwe harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi n’umubano wa M23 n’abayishyigikiye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mutarama byavugwaga ko Umujyanama wa General Sultani Makenga, Colonel Erasto Bahati yakomerekeye muri iki gitero cya ‘drone’ cyagabwe muri Kitchanga.

M23 yatangaje ko nyuma y’aho ingabo za Leta ya RDC ziyiciye aba barwanyi, na yo yiteguye kwihorera. Kanyuka yagize ati “M23 yumvise ubutumwa bwoherejwe na Leta ya Kinshasa kandi irasubiza muri ubwo buryo.”

M23 yubuye intwaro mu mpera za 2021. Gupfusha abayobozi mu ngabo zayo ni igihombo gikomeye mu gihe urugamba rwayo na Leta ya RDC rwitezweho guhindura isura, kuko Ingabo za SADC zamaze kurwinjiramo.

https://www.bbc.com/gahuza/articles/c...

#m23 #fardc #drc

show more

Share/Embed