Manu y' Ubugingo Bwawe — Pastor Stephen Bohr
Ijwi Rirenga International Ministries Ijwi Rirenga International Ministries
317 subscribers
65 views
1

 Published On Sep 14, 2024

ESE WARI UZI KO:

1. Nk’ uko “umutsima” cyangwa “umugati” wa Manu—ushushanya umubiri wa Kristo (Yohani 6:31-35)—utabonekaga ku gasozi ku munsi w' Isabato (Kuva 16:4-5, 25), ni na ko Yesu ubwe yubahirishije uwo munsi ubwo yasinziraga mbere gato yuko Isabato itangira kugira ngo idasanga intumbi ye ikiri i musozi ahubwo isange iruhukiye mu mva (Yohani 19:30- 33; Luka 23:52-56). Urupfu ruvugwa muri Bibiliya nko “gusinzira” cyangwa “kuruhuka” (Ibyakozwe 2:26-27; Ibyahishuwe 6:9-11, 14:13). Mu kumara isabato apfuye, Kristo yarimo ayiruhuka?

2. Mu gihe umurambo usanzwe utangiriraho kubora umuntu agipfa, uwa Kristo wo wamaze umunsi wose w’ Isabato uruhukiye mu gituro nyamara ntiwabora: “umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba. Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora” (Ibyakozwe 2:26-27; Zaburi 16:9-11). Ibyo byasohozaga ubuhanuzi bwo mu gitabo cyo Kuva 16, aho n’ ubundi tubwirwa ko Manu yaboraga igihe irajwe undi munsi (umurongo wa 19-20) utari uw’ Isabato (umurongo wa 22-24)?

Mu 1 Abakorinto 10:1-13, intumwa Pawulo igaruka kuri byinshi mu byaranze Isiraheli ubwo yariho iva muri Egiputa igana i Kanani. Ahagana ku musozo w’ icyo gice, avuga ko ibyabaye ku Bisiraheli byari birenze kuba ari amateka. Agira ati: “Ibyabayeho biraducira amarenga [tupos = igicucu], kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma.” (1 Abakorinto 10:11 BNT). Mu cyigisho cyacu cy’ uno munsi, tugiye kurebera hamwe kimwe muri ibyo byacaga amarenga—ari cyo manu yaguye mu butayu mu gihe cy’ imyaka 40. Intumwa Pawulo yita iyo manu “ibyokurya by'Umwuka.” Ese mu by’ ukuri manu yari igendereye iki? Kurikira.

Videwo y' umwimerere (Source Video credit):    • Manna For The Soul.  ||Sermons By Pas...  

Inyandiko yagendeweho n' umusemuzi: https://www.mediafire.com/file/kf6am3...

Ibindi byigisho: https://www.mediafire.com/folder/7kg9...

Ububiko bw' amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga: https://www.mediafire.com/folder/1l0a...

Aho mwadusanga:
1. Telephone:
(a). Nkuranga Daniel (Speaker & President @ IRIM): +250787769297
(b). Igeno Yves (Associate Speaker @ IRIM): +250787168724
(c). HAKUNDIMANA Jean de la paix (Associate Speaker @ IRIM): +250786777195

2. Facebook:
(a). Page:   / ijwirirengainternationalministries  
(b). Group:   / 612129843906573  

3. Youtube:    / @ijwirirenga  
4. Email: [email protected]

show more

Share/Embed