UMUKIRANUTSI NABE BOSE BARARINZWE
UBUTUMWA BWIZA UBUTUMWA BWIZA
206 subscribers
30 views
3

 Published On Sep 13, 2024

Abamarayika bakura Loti i Sodomu, Imana iraharimbura
15.
Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu.”
16.
Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.
17.
Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”
18.
Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze.
19.
Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe.
20.
Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?”
21.
Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze.
22.
Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari.
23.
Loti agera i Sowari izuba rirashe.
24.
Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n’i Gomora amazuku n’umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru.
25.
Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n’abayituyemo bose, n’ibyameze ku butaka.
26.
Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
27.
Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y’Uwiteka,
28.
yerekeza amaso i Sodomu n’i Gomora n’igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk’umwotsi w’ikome.
29.
Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.

show more

Share/Embed