31/12/1993, Ministre Uwiringiyimana Agatha ahatwa ibibazo n'abanyamakuru ba KANGURA, ORINFOR, etc.
Rwanda Nziza Rwanda Nziza
12.5K subscribers
264,960 views
1.1K

 Published On Mar 27, 2022

Mbere gato ya genocide yakorewe abatutsi, ishyaka rya MDR ryigabanyijemo ibice bibiri: igice cya MDR Power cyari kigizwe n'abahezanguni bari bashyigikiye umugambi wo gutsembatsemba abatutsi babita ''Ibyitso by'Inyenzi'' n'ikindi gice cyari kirangajwe imbere no kunga ubumwe bw'abanyarwanda, ari nacyo cyabarizwagamo Nyakwigendera Uwiringiyimana Agathe kuri ubu washyizwe mu ntwali z'igihugu ndetse akaba ari nawe Minisitiri w'intebe w'umutegarugori uRwanda rwagize kugeza ku munsi wa none.

Uwiringiyimana Agathe yavutse mu 1953, avukira mu cyahoze ari commune Nyaruhengeri - Perefegitura ya Butare, ubu ni mu ntara y'amajyepfo - akarere ka Gisagara - umurenge wa Kansi - akagali ka Sabusaro - umudugudu w'Akayenzi (ni hafi y'ibitaro by'iGikore, ku mupaka w'uRwanda n'uBurundi), aza kwitaba Imana yishwe urw'agashinyaguro tariki 07/Mata/1994, azize ibitekerezo bye byarwanyaga ivangura rishingiye ku moko.

Iyi video ni igice cy'ikiganiro we nka Minisitiri w'Intebe yagiranye n'abanyamakuru (press conference) nyuma y'iminsi itatu bataillon y'abasirikare 600 ba FPR Inkotanyi igeze iKigali muri CND, ni mu gihe kandi abasirikare ba MINUAR bari bakomeje gusesekara iKigali umunsi ku wundi, byose nk'uko byari byaremejwe mu masezerano yashyiriweho umukono i Arusha ku wa 04/Kanama/1993. Iyi press conference ikaba yari ibaye mu rwego rwo gutangaza ko inzego z'ubutegetsi z'inzibacyuho yaguye zigiye gutangira imirimo yazo guhera tariki ya 01/01/1994.

Mu babajije ibibazo, harimo Ngeze Hassan wari ukuriye ikinyamakuru ''Kangura'', kuri ubu wakatiwe igifungo cy'imyaka 35 kubera uruhare yagize muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994, akaba afungiye muri Mali.

show more

Share/Embed