Twagiramungu Faustin Ijambo rirangiza Umwaka w'2017
RDI-Rwanda Rwiza RDI-Rwanda Rwiza
2.68K subscribers
545 views
1

 Published On Jan 8, 2018

umwaka w'2018 ugomba kuba uwo gutegurira hamwe igikorwa cyo kwanga ubwami mu Rwanda.

Bwana Faustin Twagiramungu: Mu bintu bikomeye byaranze politiki y'u Rwanda,

1.Itanga ry'umwami Kigeli wa V Ndahindurwa: Twagiramungu asanga Kigeli ariwe mwami wa nyuma w'abanyiginya wabayeho mu Rwanda. Yasobanuye ko Kigeli atemeye Repubulika bigatuma ONU itegeka ko mu Rwanda habaho itora rya Kamarampaka; iryo tora akaba ariryo ryaciye ubwami mu Rwanda. Twagiramungu avuga ko Kigeli atatabarijwe uko bikwiye, agahabwa icyubahiro nk'icy'umukuru w'igihugu; ku buryo bw'umwihariko, ariko Twagiramungu asanga Kagame yaragombaga kuba mu bantu ba mbere bagombaga gutabariza umwami Kigeli kuko yari mubyarawe!

2.Kagame yiyimitse nk'umwami: Twagiramungu Faustin avuga ko ikintu gikomeye mu Rwanda cyabaye muri politiki mu Rwanda ari uko Kagame yiyimitse mu mayeri nk'umwami ku italiki ya 4 Kanama 2017. Twagiramungu akaba yemeza ko Kagame ubwe ariwe wivugiye ko ubwami aribwo butegetsi bwari bwiza ngo ibintu bikaba byarasubiye mu buryo kuva mu mwaka w'1994 Kagame amaze gufata ubutegetsi, mu byukuri ibyo bikaba bisobanuye ko Kagame yagaruye ubwami.

Kagame yafunze Diane Rwigara wiyamamaje ku mwanya w'umukuru w'igihugu, amuhoye ko nawe yashatse kwiyamamaza. Twagiramungu yemeza ko ifungwa ry'umuryango wa Rwigara bizandikwa mu mateka y'u Rwanda kandi kugeza n'ubu ikibazo cy'uwo muryango kikaba kigikomeza! Twagiramungu asanga haravuzwe amagambo akomeye muri uyu mwaka 2017 yashyize hanze imikorere mibi y'ubutegetsi bwa Kagame.

3.FPR igomba kurekerwa Kagame na Kabarebe gusa: Twagiramungu asanga "Yubile ya FPR" yarabaye uburyo bwo gusesagura umutungo w'igihugu no kugaragaza umurengwe ku buryo bukabije. Twagiramungu asanga FPR itakiriho ahubwo yarasimbuwe na Kagame, iryo shyaka abanyarwanda bakaba bagomba kurirekera Kagame na Kabarebe bonyine; urubyiruko rugomba kumenya ko iryo shyaka ntacyo rizageza ku banyarwanda! Twagiramungu kandi yavuze ku magambo yavuzwe ku "Gikeri" ari nacyo kirango cy'abega, avuga ko abanyarwanda bagomba kwirinda ubutegetsi bushyira imbere ibirango bigaragaza ubutegetsi bufite ubugome, kuko amaherezo ibyo bigira ingaruka mbi ku gihugu!

4.Ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda: Twagiramungu yavuze no ku kibazo cyo gukuraho sitati y'ubuhunzi ku mpunzi z'abanyarwanda; akaba yashimiye igihugu cya Congo Brazzaville kisubiyeho mu kwirukana impunzi z'abanyarwanda kimwe n'igihugu cya Uganda kiyemeje guta muri yombi abantu bahohotera impunzi z'abanyarwanda. Twagiramungu asanga umuryango wa HCR waratyaje amenyo yo kurya ruswa! Twagiramungu avuga ko impunzi zitagomba gucyurwa ku ngufu mu Rwanda igihe cyose nta demokarasi iragera mu gihugu. Twagiramungu asaba HCR kwigana ubushishozi ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda.

show more

Share/Embed